Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Faustin wagwiriwe n’icyobo yacukuragamo toilette agahita yitaba Imana
Faustin w’imyaka 33 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Gahwazi mu Kagari ka Kamatamu, Umurenge wa Gihundwe,Akarere ka Rusizi akaba yahise yitaba Imana nyuma yo kugwirwa n’icyobo yacukuragamo toilette.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe yemeje ko ibi byabaye kur’uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 aho bivugwa ko itaka ryamugwiriye ageze muri metero 17 z’ubujyakuzimu.
Agira ati:“ yari umugabo ugeze mu myaka 33 akaba yacukuraga ubwiherero ageze muri metero 17 atengukirwaho n’itaka yari arimo gucukura, bamukuramo yamaze gushiramo umwuka akaba yasize umugore n’umwana1.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux yasabye abantu kujya bitwararika cyane cyane mur’ibi bihe bigaragara ko ar’iby’imvura kuko ubutaka buba bworoshye bityo abacukura ibyobo bakaba bashobora kuba bahaburira ubuzima ari benshi.