Umusore uzwi nka Kanimba ukina muri Filime ya Bamenya yamenyekanye cyane mur’iyi minsi ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ku ya 4 Mata 2022 , nibwo Kanimba abinyuje ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikirana inkuru y’akababaro avuga ko yabuze umubyeyi we w’umupapa.
Kanimba wamenyekanye muri filime ya Bamenya ndetse akaza kwigarurira imitima ya benshi bakunda filime kubera uburyo yerekana ubuhanga mu mikinire ye yanditse mu magambo y’agahinda agira ati:”Rest in Peace Dady bigira biti uruhukire mu mahoro papa”.
Uyu musore ubusanzwe yitwa MAZIMPAKA Wilson ariko akaba akina yitwa Kanimba abantu banyuranye bakaba bakomeye kumufata mu mugongo bamwihanganisha.