Mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru ibabaje y’urupfu rw’umunyeshuri w’umukobwa witwa Nzayisenga Josiane wigaga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye warohamye mu kiyaga cya Kivu agahita yitaba Imana.
Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Werurwe 2022 ubwo uyu mwana w’umukobwa yari yajyanye n’abandi bana bagenzi be bigana koga ariko we atazi koga.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari barindwi bagiye kuri iki kiyaga koga nyuma yo gukora ikizamini maze nyuma y’aho uyu Nzayisenga arohamye umwe mu banyeshuri akagerageza kumurohora ariko bikamunanira.
Abatuye hafi aho ngo bumvise abo banyeshuri bataka maze baje basanga Nzayisenga yamaze kwitaba Imana.
Imana imwakire mu bayo.