Uwari Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi MASHAMI Vincent yamaze kwirukanwa ku mwanya wo gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko atazongererwa amasezerano.
Mu ibaruwa ifunguye FERWAFA yamenyesheje Mashami Vicent wari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi ko atazongererwa amasezerano.
Mashami Vincent yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza ikipe y’igihugu, amasezerano ye akaba yararangiye tariki ya 2 Werurwe 2022.
Kugeza ubu abashinzwe ikipe y’igihugu Amavubi bari gushakisha undi mutoza mushya wo kuza gusimbura Mashami Vincent.