Urukiko rwo muri Espagne rwategetse ko Umukinnyi Samuel Eto’o umunyacameruni wakiniye amakipe anyuranye muri africa no hirya no hino ku isi azajya atanga akayabo k’amafranga ya buri kwezi nyuma yo kubyarira umwana mu kabyiniro mu 1998 ntabimenye none bikaba byamenyekanye muri 2022.
Samuel Eto’o wakiniye amakipe akomeye nka Real Madrid, Barcelona ndetse na Inter Milan urukiko rwo muri Madrid Esipanye rwemeje ko afite umwana w’umukobwa w’imyaka 22 nyuma y’igihe kirekire atari aziko afite uwo mwana.
Amakuru avuga ko ubwo Eto’o yari ari Muri Esipanye ahagana mu 1998 hari akabyiniro yajyaga ajya kubyiniramo mu mugi wa Madrid aho ngo yaje guhurira n’umugore bakaryamana.
Uwo mugore ngo nyuma yaje gutwita umwana wa Eto gusa Eto yari yaramaze kumwicaho bituma atabimenya.
Uyu mugore yabyaye umwana w’umukobwa mu 1999 muri Madrid amwita Ericka Do Rosario Nieves kur’ubu akaba ai hafi kuzuza imyaka 23.
Ikinyamakuru sportbible.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko Urukiko rwategetse Eto’o kujya aha uyu mukobwa na nyina byibuza amayero1400 mu manyarwanda ni amafranga asaga 1 500 000 azajya atangwa buri kwezi kugeza igihe kitatangajwe.
Amakuru avuga ko Eto yateye inda uyu mugore ubwo yari ari mu ntizanyo ya Real Madrid Muri Leganes. Kugeza ubu uyu mukinnyi ntacyo yari yatangaza kur’iyi nkuru.

