Miss Elsa IRADUKUNDA yarekuwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro akaba agiye gukurikiranwa ari hanze
Kur’uyu wa 25Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Uyu wabaye Miss Rwanda 2017 Akekwaho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Umwanzuro ukimara gusomwa, uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo, ahoberana n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe bigoye.
Ni nyuma y’uko kur’uyu wa kabiri yari yitabye urukiko ari mu mapingu ndetse ananyuzamo amarira agatemba mu maso.