Umugabo wo mu mujyi wa Kigali uvugwaho kwica umugore we amutemye ubu arahigishwa uruhindu kugira ngo akurikiranwe kur’icyi cyaha
Bivugwa ko ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 36 wabaga mu Murenge wa Kimisagara, akaba avugwaho kwica umugore we w’imyaka 36 amutemye umutwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023, nibwo ngo ibi byabaye bibera mu Mudugudu wa Muganza, Akagari ka Kimisagara,Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko aba bombi bigeze kugirana amakimbirane ariko baza kwiyunga bityo ko batunguwe n’ibyabaye.
Amakuru avuga ko amakimbirane bari bafitanye yari ashingiye ku mwana umugore yari yarabyaye mbere y’uko banana.
Ukekwa yahise atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa, aba bombi bakaba bari bafitanye abana batanu barimo 4 yabyaranye n’uyu mugabo nundi umwe batabyaranye.