Herman Ndayisaba, Umunyamakuru wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana azize uburwayi .
Amakuru dukesha bamwe muri bagenzi avuga uyu munyamakuru yaguye mu Bitaro bya Faisal aho yari amaze iminsi yivuriza indwara zirimo Diabetes n’umuvuduko w’amaraso bikaba bivugwa ko ari na zo yazize.
Hermana Ndayisaba yagiye ahagararira RBA mu turere dutandukanye ubu akaba yakoreraga mu Karere ka Gicumbi aho yari amaze imyaka isaga itanu.
Bamwe mu banyamakuru babanye na nyakwigendera bavuga ko yari umwe mu banyamakuru bagira umuhate mu kazi kabo.
Herman Ndayisaba yakoreye RBA mu bice birimo Nyagatare, Rubavu n’ahandi,.. akaba yaramaze imyaka irenga icumi ari muri RBA, bikaba bivugwa yaba yarabaye n’umwarimu mu mashuri yisumbuye mbere yo kwerekeza mu itangazamakuru.
Ndayisaba Herman yigishije isomo ry’ikinyarwanda abize saint Joseph i kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Twihanganishije abo mu muryango we kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.