Inkongi y’Umuriro yatwitse igice cy’Agakinjiro ka Gisozi byamenyekanye ko hari umunt umwe witabye Imana biturutse kur’iyi nkongi y’umuriro.
Kur’uyu wa kabiri triki 23 Gicurasi mu masaha y’igicamunsi nibwo ahazwi nko mu gakinjiro ka gisozi hafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, inzego z’ubuyobozi binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence,yemeje ko hari umuntu umwe wapfiriye muri iyi nkongi.
Musasangohi yavuze ko uwapfuye yitwa Zunguruka Emmanuel wari uhafite inzu.
Bamwe mu bakorera muri aka gakiriro babwiye Igihe ko intandaro y’urupfu rwa Nyakwigendera aruko yabonye umuriro utangiye gusatira iwe, akihutira kujya gukuramo ponceuse.
Iyi nkongi bivugwa ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza ahantu hari isoko ricururizwamo imbuto, maze umuriro ugenda wimuka, ukongeza ahari matelas n’imbaho birangira umuriro ubaye mwinshi.
Iki gice cyafashwe n’inkongi giheruka nanone gushya muri Kamena 2019.
Bivugwa ko ahahiye kuri iyi nshuro harimo intera ya metero kare 3500 n’inzu 12 zakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi. Ahandi hahiye ni ahari hangard zubakishije imbaho hamwe n’isoko.