Umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona witwa Hagenimana Fabien wamenyekanye muri 2019 ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibagabaga.
Umubyeyi wa Hagenimana Fabien yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Hagenimana yari amaze iminsi arwaye, icyakora igihe kinini cy’uburwayi bwe akaba yarabanje kukimara mu rugo.
Ati “Yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, yamaze hafi nk’ukwezi ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana.”
Hagenimana yamenyekanye cyane mu biganiro yagiye akoreshwa n’abanyamakuru akagaragaza ubuhanga bwe muri muzika ariko akazitirwa n’amikoro.
Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya ko ari umufana wa The Ben ndetse yifuzaga ko bazahura nibura inshuro imwe.
Ibi byatumye mu Ukuboza 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana Hagenimana Fabien ku kibuga cy’indege kwakira The Ben wari ukubutse muri Amerika agiye gukorera igitaramo cya East African Party mu Rwanda.Nyuma bakoranye indirimbo yitwa “Ibyiringiro” aho the Ben yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Hagenimana azi kuririmba.