Wednesday, October 4, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Intandaro y’amavugurura yabaye mu Ishyaka PS Imberakuri

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/06/12
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Hon MUKABUNANI Christine, Umuyobozi w’Ishyaka P S Imberakuri avuga ko kunoza inyito y’Ishyaka no kuvanamo ibyuho bimwe na bimwe hagendewe ku itegeko rigenga imitwe ya Politike n’Abanyapolitike ryo muri 2018 ari zimwe mu mpamvu zatumye habaho amavugurura ku Itegeko shingiro rigenga iri shyaka .

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Ibi byagarutsweho kur’icyi cyumweru Taliki 11 Kamena 2023 mu nama yahuje abanyamuryango b’iri Shyaka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho zimwe mu ngingo zasabiwe guhinduka ari Inyito y’Ishyaka, Ijambo inyabutatu n’ibindi,…

Umyobozi wa PS Imberakuri Hon. MUKABUNANI Christine aganira n’Itangazamakuru yagize ati:” Amavugurura twakoze mu Itegeko shingiro, icyambere nuko ari irya kera tugitangira Ishyaka, harimo ibyuho ku buryo warebaga ukabona bitanoze, ariko impamvu nyamukuru yatumye tuvugurura nuko tugendeye ku itegeko ry’Imitwe ya Politike n’Abanyapolitike rya 2018 twasanze hari inzego zitari zirimo mu itegeko ryacu, ubwo rero kubera ko ridutegeka kuzishyiramo byabaye ngombwa ko tubikora”.

Hon Mukabunani akomeza agira ati:” Izo nzego ni urwego rw’imicungire y’umutungo w’Ishyaka (Komite ngenzuzi) ariko dufatiraho nyine kuko twagombaga kuvugurura tugakuramo ibindi byuho byose twabonagamo nk’inyito y’Ishyaka, ntabwo izina ryahindutse mu by’Ukuri ariko hari twanogeje inyito kuberako mbere ryitwaga Ishyaka riharanira imibereho myiza ry’Imberakuri, twumvise rero rigomba kuba Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza”.

Hon. MUKABUNANI kandi Agira ati:” Umwihariko w’iri shyaka nuko ari Imberakuri, ikindi twavuguruye nuko mu ngingo ya 3 harimo ijambo Inyabutatu mu Banyarwanda, naryo tukaba twaraganiriye n’Abanyamuryango dusanga rikwiriye guhinduka kuko kugeza ubu Abanyarwanda babaye umwe, ahubwo duhitamo kurisimbuza Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Izindi ngingo zatumye habaho amavugurura mur’iri Shyaka harimo kuba icyicaro cy’Ishyaka cyarimuriwe i Kabuga kivuye Kimironko n’izindi ngingo zirimo kuba Umurwanashyaka w’Ishyaka azajya atunga ikarita mu gihe bibaye ngombwa ko ayikenera kubera ngo mbere hari abahutazwaga kubera ko bafite amakarita y’iri Shyaka.

Hon. Mukabunani yanakomoje ku birebana n’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka utaha wa 2024 aho avuga ko iri shyaka nta cyemezo ryari ryafata kuko ngo ibirebana n’aya matora bizaganirwaho mu gihe kiri imbere.

Ishyaka PSImberakuri ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rikaba ari na rimwe mu mashyaka ayoborwa n’umudamu rikaba rifite icyicaro i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Dore zimwe mu ngingo zavuguruwe mu Itegeko shingiro ry’Ishyaka PSImberakuri:

Abanyamuryango b’Ishyaka PSImberakuri
Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In