Hon MUKABUNANI Christine, Umuyobozi w’Ishyaka P S Imberakuri avuga ko kunoza inyito y’Ishyaka no kuvanamo ibyuho bimwe na bimwe hagendewe ku itegeko rigenga imitwe ya Politike n’Abanyapolitike ryo muri 2018 ari zimwe mu mpamvu zatumye habaho amavugurura ku Itegeko shingiro rigenga iri shyaka .
Ibi byagarutsweho kur’icyi cyumweru Taliki 11 Kamena 2023 mu nama yahuje abanyamuryango b’iri Shyaka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho zimwe mu ngingo zasabiwe guhinduka ari Inyito y’Ishyaka, Ijambo inyabutatu n’ibindi,…
Umyobozi wa PS Imberakuri Hon. MUKABUNANI Christine aganira n’Itangazamakuru yagize ati:” Amavugurura twakoze mu Itegeko shingiro, icyambere nuko ari irya kera tugitangira Ishyaka, harimo ibyuho ku buryo warebaga ukabona bitanoze, ariko impamvu nyamukuru yatumye tuvugurura nuko tugendeye ku itegeko ry’Imitwe ya Politike n’Abanyapolitike rya 2018 twasanze hari inzego zitari zirimo mu itegeko ryacu, ubwo rero kubera ko ridutegeka kuzishyiramo byabaye ngombwa ko tubikora”.
Hon Mukabunani akomeza agira ati:” Izo nzego ni urwego rw’imicungire y’umutungo w’Ishyaka (Komite ngenzuzi) ariko dufatiraho nyine kuko twagombaga kuvugurura tugakuramo ibindi byuho byose twabonagamo nk’inyito y’Ishyaka, ntabwo izina ryahindutse mu by’Ukuri ariko hari twanogeje inyito kuberako mbere ryitwaga Ishyaka riharanira imibereho myiza ry’Imberakuri, twumvise rero rigomba kuba Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza”.
Hon. MUKABUNANI kandi Agira ati:” Umwihariko w’iri shyaka nuko ari Imberakuri, ikindi twavuguruye nuko mu ngingo ya 3 harimo ijambo Inyabutatu mu Banyarwanda, naryo tukaba twaraganiriye n’Abanyamuryango dusanga rikwiriye guhinduka kuko kugeza ubu Abanyarwanda babaye umwe, ahubwo duhitamo kurisimbuza Ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Izindi ngingo zatumye habaho amavugurura mur’iri Shyaka harimo kuba icyicaro cy’Ishyaka cyarimuriwe i Kabuga kivuye Kimironko n’izindi ngingo zirimo kuba Umurwanashyaka w’Ishyaka azajya atunga ikarita mu gihe bibaye ngombwa ko ayikenera kubera ngo mbere hari abahutazwaga kubera ko bafite amakarita y’iri Shyaka.
Hon. Mukabunani yanakomoje ku birebana n’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka utaha wa 2024 aho avuga ko iri shyaka nta cyemezo ryari ryafata kuko ngo ibirebana n’aya matora bizaganirwaho mu gihe kiri imbere.
Ishyaka PSImberakuri ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda rikaba ari na rimwe mu mashyaka ayoborwa n’umudamu rikaba rifite icyicaro i Kabuga mu Karere ka Gasabo.
Dore zimwe mu ngingo zavuguruwe mu Itegeko shingiro ry’Ishyaka PSImberakuri:
