Inteko Rusange y’Abadepite yagejejweho raporo za Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kurengera umwana, na raporo y’isesengura rya politiki y’ubutabera ku bana irazemeza zombi.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside Hon.Karemera Francis yavuze ko ku birebana n’uburenganzira bw’umwana ku mikurire iboneye, Komisiyo isanga bimwe mu byari bigamijwe ubwo hashyirwagaho iri tegeko byarashyizwe mu bikorwa.
Hon. Karemera yavuze ko Komisiyo ishima ko hashyizweho iteka rya Minisitiri No 001/MIGEPROF/2020 ryo ku wa 03/06/2020 rishyiraho amabwiriza agenga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mbonezamikurire y’abana bato.
Komisiyo isanga mu gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kurengera umwana, hakwiye kwihutisha ishyirwaho ry’Iteka rya Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango rigena uko ibigo byita ku mibereho myiza y’abana bishyirwaho, kandi ibyo bikaba bigomba kubahiriza n’uburyo ubugenzuzi bwabyo bukorwa.
Nyuma yo gusuzuma no kungurana ibitekerezo kuri raporo yakozwe ku igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kurengera umwana, na raporo y’isesengura rya politiki y’ubutabera ku bana, Inteko Rusange y’Abadepite yazemeje.