Mu rubanza rw’ubujurire rwaregwagamo Kina Misic iyobowe na ISHIMWE Clement Umugabo wa Knowless ndetse n’umuhanzi Nel Ngabo ufashwa n’iyi nzu mu muziki we urukiko rwanzuye ko batsinze rutegeka uwabareze kwishyura ibihumbi 500 kuri bur’umwe mur’aba (Clement na Nel Ngabo).
Ni ikirego cyari gishingiye ku mashusho y’indirimbo ya Nel NGABO aho uwitwa KWIZERA Elyse yareze iyi nzu ya Kina Music ndetse n’uyu muhanzi Nel NGABO ko ubwo bakoraga amashusho yayo bakoresheje ibihangano bye by’ibishushanyo aho amashusho y’iyi ndirimbo yakorerwaga ariho kuri Eagle View Hotel.
Uyu Elyse yareze aba bombi ko bakoresheje ibihangano bye mu nyungu zabo nyamara atabibahereye uruhushya.
Mu kuburana Me HABAKURAMA yavuze ko ubuyobozi bwa Hotel butigeze bushyiraho imbago ngo bugire icyo bubuza Kina Music n’umuhanzi gufata mu mashusho yabo.
Icyemezo cy’urukiko rukuru rw’ubucuruzi cyasomwe mu kwezi gushize tariki 23 Nzeri 2022 rwanzuye ko ikirego cy’uregwa nta shingiro gifite rutegeka ko hakomeza kubahirizwa icyemezo cyafashwe n’urukiko rwakijije urubanza bwa mbere.

Urukiko rwategetse ko urega kwishyura indishyi y’ibihumbi 500frw kuri Clement na Nel Ngabo buri umwe ku bwo kubashora mu manza bitari ngombwa.