Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki izwi nka Kina Music, ISHIMWE Clement yerekeje muri Amerika mu bikorwa binyuranye birimo no kwagura umuziki ukorwa n’iyi nzu akuriye.
Ku mugoroba wo kur’uyu wa Kabiri nibwo Clement yuriye rutemikirere imuganisha muri Amerika gukora indirimbo z’abahanzi nyarwanda babarizwa hariya ndetse no kwagura ibikorwa by’iyi nzu aho bivugwa ko ashobora no gufungura ishami ry’iyi nzu rizajya rikorera muri Amerika.
Uku kwimurira muri Amerika ibikorwa bya Kina Music biri mu rwego rwo kumenyekanisha iyi nzu mu ruhando mpuzamigabane.
Clement mbere yo guhaguruka i Kigali yavuze ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze akaba ariyo mpamvu yavuze ko azabyaza uru rugendo umusaruro.
Ibi bije bikurikira ubutumwa bwa Ishimwe Clement bwo kuwa 10 Ukwakira 2022 aho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yabwiye abahanzi b’abanyarwanda baba ku mugabane wa America ko agiye kubasanganira akabakorera indirimbo.
Ishimwe Clement uzanzwe ufite abandi bahanzi akorera mu Rwanda barimo n’umugore we Butera Knowless ntiyatangaje igihe azamarayo n’uburyo azajya afatanya gukorera abahanzi bo muri Amerika n’abo mu Rwanda.