Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMYIDAGADURO

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagejejwe mu Rukiko ntiyaburana

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/05/11
in IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Uwahoze ategura amarushanwa y’ubwiza bw’Abanyarwandakazi azwi nka Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asomerwa ibyo aregwa.

Uyu musore ari gukurikiranwaho ibyaha  by’ihohotera rishingiye ku gitsina  bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

IZINDI NKURU WASOMA

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe itariki

Yageze mu rukiko yambaye costume y’ubururu bwijimye n’ishati yera n’inkweto zirabura zizamuye.

Prince Kid yari arinzwe n’abapolisi batatu bafite imbunda n’undi musore bigaragara ko yari ashinzwe umutekano we wa hafi.

Akaba yagejejwe mu rukiko rw’ahazwi nko mu kagarama mu masaha ya mugitondo aho bigaragara ko yari yambaye amapingu.

Umucamanza yabanje gusoma imyirondoro ya Ishimwe, akurikizaho ibyaha aregwa.

Yasomye ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe yemeje ko umwirondoro ari uwe, ndetse ko afite umwunganira, nubwo atabonetse mu rukiko.

Umucamanza yasabye umwe mu bagize umuryango wa Ishimwe kumuhamagara, kugira ngo bimenyekane niba aza kunganira uregwa.

Nyuma y’umwanya ategerejwe n’Inteko iburanisha, Umunyamategeko wa Prince Kide, Nyembo Emelyne yageze mu rukiko, avuga ko habayeho itumanaho ritagenze neza, kuko nubwo yari aziko uyu munsi baburana, isaha ntakuka itamenyekanishijwe.

Yahise avuga ko hari ikibazo ashaka kugaragariza urukiko. Yagaragaje ko akeneye umwanya wo gutegura dosiye kugira ngo abashe kuburana.

Yavuze ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona.

Me Nyembo yavuze ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.

Ishimwe nawe yavuze ko kugeza ubu atarabona dosiye ye. Me Nyembo yasabye ko nubwo bahabwa umunsi umwe, waba uhagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kubanza kubona dosiye, ariko ngo yasangijwe ababuranyi bose kuko n’urukiko rurayifite, kereka ngo byakozwe bitinze.

Me Nyembo yarebye mu ikoranabuhanga rihuza ababuranyi (IECMS) asanga dosiye y’ubushinjacyaha ntashobora kuyibona.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gufasha Ishimwe n’umwunganira kubona dosiye kugira ngo bitegure urubanza.

Yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa Tatu

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023
1.5k
HOME

Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe itariki

March 9, 2023
1.4k
HOME

Umuhanzi Mico the Best yafunzwe, menya icyo yazize

March 6, 2023
1.5k
HOME

Umuhanzikazi Knowless yibarutse umwana wa 3

March 4, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In