Umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo arafunze akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bishobora gutuma afungwa imyaka 5 yose
Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi we.
Bivugwa ko Nyaxo yakubise umuntu icupa n’inkoni yo mu mutwe nk’uko tubikesha the choice bikaza kumukomeretsa.
Umuvugizi wa RIB Dr MURANGIRA Thierry akaba yemeje ko Nyaxo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022 kugira ngo akurikiranweho icyi cyaha yakoreye muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro.
Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.