Mu mujyi wa New York hateguwe ibirori byatunguye buri wese wabyumvise aho buri wese wabyitabiriye yagombaga kuza yambaye uko yavutse ni ukuvuga atambaye umwenda namba.
Ibi birori byateguwe mu rwego rwo kumva ababyitabiriye bisanzuye ariko ibijyanye n’ubusambanyi bwashobora kuhakorerwa ntago byari byemewe, iki kirori kandi cyari cyitabiriwe n’ingeri zose abagabo n’abagore bose bambaye ubusa.
Ibi birori kandi bikunda gutegurwa n’abakunzi ba Max bahurizwa hamwe mu gusangira bambaye ubusa byaherukaga kuba mu mwaka 2020.
Kurubu hateguye ibindi birori byagombaga kuba muri Leta ya New York ndetse no muri Los Angeles.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa The New York Times ngo Uwitabiriye ibirori wese yagombaga kubanza kwiyandikisha hakoreshejwe urubuga rwabo (Website) kugirango baze gushakirwa umutekano, si ibyo gusa kuko buri muntu yagombaga kwishyura hagati y’amadorali y’amerika 44 na 88 kugira ngo abashe kwinjira .
Bari bateguriwe ifunguro riryoheye buri wese rigizwe na salade, umuceri wa basimati uryoha cyane, ndetse na shokora irimo inkeri.
Abitabiriye ibi birori kuncuro ya mbere binjiraga bafite isoni n’ubwoba, ariko ikingenzi cyo kwitabira ibi biroli ngo kwari ugukora ikintu kingenzi gifasha buri wese kumva yisanzuye.
Bamwe ngo babanje kubikerensa bakaza bambaye imyenda ariko bagera ku muryango mbere yo kwinjira bagasabwa gusiga imyenda cyangwa bagasubirayo.

Igitangaje muri icyi kiroli ngo nta n’umuntu wari wemerewe kwinjira yambaye amasogisi gusa abantu bakaba banyuranye bakaba bamaganiye kure icyi gikorwa n’ubwo ngo atari ku nshuro ya mbere kibaye.