Umunyamakuru Ismaël Mwanafunzi yasezeranye imbere y’amategeko na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru kuri Radio zinyuranye za hano mu Rwanda ariko akaba ubu atakibarizwa mu itangazamakuru.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amatageko wabereye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi bibaye nyuma y’aho Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Mwanafunzi, mu minsi ishize yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ni ibirori byabereye i Masaka mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023 aho yari ashagawe n’Abakobwa n’abamama banyuranye.
Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe muri week end itaha tariki ya 1/07/2023 bikazabera i Butare mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubu bukwe bukazabimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye naho gusezerana bikazabera muri Chatedrale ya Butare maze abatumiwe bakakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 uyu akaba yaranabaye umuyobozi wa Radio 10 gusa ubu akaba yaravuye mu Itangazamakuru akaba afite company yo muri Kenya ahagarariye mu Rwanda.
Ismaël Mwanafunziwe we azwi mu biganiro by’ibyegeranyo akaba amenyerewe muri “Waruziko”ikiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda.
