KAYUMBA Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022 aravuga ko arambiwe kubaho atagira umuhungu bakundana akaba yahamagariye abahungu kwishakamo uwo kumubera inshuti.
Kur’uyu wa 27 Ukwakira 2022 saa mbiri zuzuye za mugitondo nibwo Kayumba Darina wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2022 yashyize ku rukuta rwe rwa twitter ubutumwa bugenewe abahungu by’umwihariko uwumva yifuza ko baba inshuti.
Ni itangazo ryakiriwe na benshi ariko birumvikana abo ryarebaga(abahungu) aho usibye umuhungu umwe wamubwiye ko bidashoboka abandi batari bake ubwo twakoraga iyi nkuru bari bamaze kumwemerera kumubera inshuti.
Iri tangazo ryanditse mu rurimi rw’icyongereza rigira riti:” I might be looking okay but deep down I need a boyfriend am really tired of being single” ugenekereje bishatse kuvuga ngo”Nakabaye ndeba neza ariko ndambiwe kubaho kubaho ntagira uwo dukundana, nkeneye umuhungu dukundana”.
Uwitwa Scottycy @Scottycy1 niwe wenyine wasubije ubu butumwa bwa Kayumba inyuma kuko yamubwiye byeruye ko bidashoboka ibintu yavuze mur’aya magambo ati:”It’s impossible”.
Ni ubutumwa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bwari bumaze gukundwa n’abantu 1389 (likes) bumaze gusubizwa n’abantu basaga 224 barimo uriya umwe wahakaniye Kayumba n’abandi 146 bari bamaze kubusangiza izindi nshuti zabo.
