{{Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.}}

Jado Castar yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Icyaha Jado Castar akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Jado Castar ari impamo.
Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’’
Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare ngo na bo bakurikiranwe.
Amakuru avuga ko n’Umuyobozi wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël yahamagajwe na RIB uyu munsi, akabazwa ariko agataha.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun mu gihe ritakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.
Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.
Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza kugira ngo imenze abateje ikibazo, bakurikiranwe.
Jado Castar ni uwa mbere watawe muri yombi ariko iperereza riracyakomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Anaclet @IBENDERA.COM