Saturday, April 1, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMIKINO

Jado Castar yatawe muri yombi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/10/06
in IMIKINO
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

{{Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.}}

JADO CASTAR WAMAMAYE MU ITANGAZAMAKURU UBU AKABA ATOROHEWE

Jado Castar yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Icyaha Jado Castar akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Jado Castar ari impamo.
Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’’
Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare ngo na bo bakurikiranwe.
Amakuru avuga ko n’Umuyobozi wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël yahamagajwe na RIB uyu munsi, akabazwa ariko agataha.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun mu gihe ritakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.
Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.
Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza kugira ngo imenze abateje ikibazo, bakurikiranwe.
Jado Castar ni uwa mbere watawe muri yombi ariko iperereza riracyakomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

IZINDI NKURU WASOMA

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

Anaclet @IBENDERA.COM

Facebook Comments Box

Related Posts

LUSAIL CITY, QATAR - DECEMBER 13: Lionel Messi celebrates after their sides third goal by Julian Alvarez of Argentina during the FIFA World Cup Qatar 2022 semi final match between Argentina and Croatia at Lusail Stadium on December 13, 2022 in Lusail City, Qatar. (Photo by Clive Brunskill/Getty Images)
HOME

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

March 2, 2023
1.4k
HOME

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

February 28, 2023
1.5k
IMIKINO

Umukinnyi w’ikipe ya Ghana yitabye Imana agwiriwe n’ibikuta by’inzu

February 18, 2023
1.4k
IMIKINO

Utarahiriwe muri Miss Rwanda yinjiye mu Itangazamakuru rivugwamo ubukene bukomeye

October 27, 2022
1.6k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In