Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMIKINO

Jimmy GATETE uri i Kigali yitwezweho izahuka ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/10/12
in IMIKINO
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umunyabigwi wabiciye bigacika mu Mupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy GATETE ubu ari mu Rwanda akaba agomba guhura n’abafite aho bahuriye n’imikino mu Rwanda nyuma y’izahara ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hakaba hitezwe inama nyinshi zizaturuka kur’uyu mugabo ku buryo abanyarwanda bakongera kubona amavubi atsinda mu kibuga.

Mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda izina Jimmy Gatete ntirizasibangana, nimba ubyibuka neza ntawundi urabasha gutazirwa Imana y’ibitego.

IZINDI NKURU WASOMA

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

Uyu mukinnyi nyuma y’imyaka myinshi yibera Iburayi, yongeye gukandagiza ibirenge ku butaka bw’u Rwanda. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022, nibwo Jimmy Gatete yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Uyu rutahizamu rukumbi washoboye guha Abanyarwanda ibyishimo bikomeye mu mupira w’amaguru, akigera i Kigali yavuze ko yatunguwe n’uko asanze u Rwanda rumeze.

Ati ‘Birandenze sinzi uko nabivuga ndishimye cyane, mu Rwanda harahindutse umujyi warahindutse cyane pe narinkumbuye Abanyarwanda cyane.’ Jimmy Gatete agarutse mu Rwanda muri gahunda zo gutegura igikombe cy’Isi cyabahoze bakina Umupira w’Amaguru, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete yaziye rimwe na Khalifou Fadila , hakaba hategerejwe n’ibindi by’amamare byakanyujijeho muri ruhago nka Patrick Mboma, Roger Milla, Lilian Thuram na Laura Georges.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 kugeza kuya 14 Ukwakira 2022 nibwo hateganyijwe gufungura ku mugaragaro igikorwa cyazanye ibi byamamare mu Rwanda cyiswe ‘Legends in Rwanda’, cyateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina Umupira w’Amaguru.

Muri gahunda ziteganyijwe muri uyu muhuro w’iminsi ibiri, aba banyabigwi bazahura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwafa, hakazabaho kandi ibiganiro ku ngigo zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, ubukerarugendo ndetse no guhura n’abana bakiri bato bakina Umupira w’Amaguru.

Facebook Comments Box

Related Posts

LUSAIL CITY, QATAR - DECEMBER 13: Lionel Messi celebrates after their sides third goal by Julian Alvarez of Argentina during the FIFA World Cup Qatar 2022 semi final match between Argentina and Croatia at Lusail Stadium on December 13, 2022 in Lusail City, Qatar. (Photo by Clive Brunskill/Getty Images)
HOME

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

March 2, 2023
1.4k
HOME

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

February 28, 2023
1.5k
IMIKINO

Umukinnyi w’ikipe ya Ghana yitabye Imana agwiriwe n’ibikuta by’inzu

February 18, 2023
1.4k
IMIKINO

Utarahiriwe muri Miss Rwanda yinjiye mu Itangazamakuru rivugwamo ubukene bukomeye

October 27, 2022
1.6k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In