Mu kiganiro the choice kitambuka kuri Television Isibo ku mugoroba w’icyumweru cyatambutse Judith Niyonizera washakanye na Safi Madiba abajijwe n’abanyamakuru Murindahabi Irene na Phil Peter ikibazo kimubaza niba atabyara, yavuze ko bizwi n’Imana
Uyu mugore mu isura isa n’itishimye kimwe mu bibazo yabajijwe cyari ikimubaza niba yaba abyara cyangwa atabyara akaba yaje kugisubiza mu magambo atari mesnhi aho yagize ati:”Kutabyara ni icyaha se? Kubyara bizwi n’Imana”.
Uretse iki kibazo uyu mugore yongeye kubazwa niba koko akiri umugore wa Safi maze avuga ko bataratandukana, aha yagize ati:”Twasezeraniye hahandi, harya hariya hitwa gute? mwari mwabona dusubirayo se ngo badutandukanye?”.
Kuri iki kibazo yahiniye aha ariko ahamya ko ataratandukana n’umuhanzi Safi MADIBA aho yanavuze ko kuba batari kumwe biterwa n’akazi.
Ubusanzwe uyu Judith uvuka i Musambira mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo aba muri Canada ariko ubu akaba ari mu biruhuko mu Rwanda aho yavuze ko agomba kuba ari mu Rwanda iminsi atazi kubera ko ngo muri Canada hari icyorezo gishyashya cya Covid-19 kizwi nka Omicron akaba yavuze ko agomba kwitonda akabanza akamenya aho giherera akazabona gusubira muri Canada.
Tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y’amatekego mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali ndetse banasezerana mu rusengero bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Gusa nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be mu itsinda ry’umuziki rya Urban Boyz, yaje gutangaza ko we n’uriya mugore we batandukanye ibintu yavuze mur’aya magambo Ati “Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho”.
Kugeza ubu Safi akaba aba muri Canada mu mujyi wa Vancouver mu gihe Niyonizera Judith we ari mu Rwanda.