Tuesday, May 30, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Kambogo Ildephonse wakoranye neza n’Itangazamakuru yasabye imbabazi ku makosa yirukaniwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/05/08
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abinyukije ku rukuta rwa twitter, Kambogo Ildephonse, yemeye amakosa yakoze mu kugoboka abahuye n’ibiza anayasabira Imbabazi.

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye ko uwayoboraga Akarere ka Rubavu yegujwe.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Ni nyuma y’inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere yateranye maze ifata icyo cyemezo.

Mu masaha ya mugitondo Abinyukije kuri twitter, Kambogo Ildephonse, yemera amakosa yakoze,anayasabira Imbabazi.

Yagize ati:”Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji z’Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye”.

Akomeza agira ati:“Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”

Mu kiganiro Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Rubavu, Dr Kabano Ignace, yagiranye n’Umuseke yavuze ko KAMBOGO Ildephonse yirukanwe kubera kutubahiriza inshingano ze.

Agira ati:“Ni uruhurirane rwa byinshi, ubuyobozi bw’iki gihugu ni ubuyobozi bushingiye ku muturage, uwananirwa gufasha umuturage cyangwa ushobora kunanirwa inshingano tubipimira ko adashoboye gufasha umuturage, turahari kugira ngo tubungabunge gahunda y’Igihugu yo kurengera umuturage.”

Bivugwa ko mu makosa uyu muyobozi yirukaniwe harimo kuba atarahaye agaciro imiryango y’abafite ababo bishwe n’ibiza.

Amakuru avuga ko hari abishwe n’ibiza bashyinguwe mu biringiti nyamara we yari yavuze ko bashyizwe mu masanduku.

Ikindi ngo nuko mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ibiza  mu Karere ka Rubavu, warimo na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard  Ngirente, abantu batunguwe no kuba umuntu yarajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshye.

Icyakora Kambogo Ildephonse ashimirwa kuba ari umwe mu bayobozi bakoranaga neza n’itangazamakuru ryaba irikorera muri Rubavu n’ahandi kuko isaha n’isaha wamuhamagaraga akakwitaba akaguha amakuru akenewe mu gihe abandi bakigorana mu gutanga amakuru.

KAMBOGO Ildephonse wayoboraga Akarere ka Rubavu

Ubu uyobora Akarere ka Rubavu ni uwari wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In