Mu Karere ka kamonyi ahazwi nko mu nkoto imodoka ya Dina yari itwaye ibyuma yabuze feri ita umuhanda yinjira mu nzu abantu batatu bari bayirimo barakomereka cyane.
Kur’uyu wa Gatanu tariki 19/8/2022 mu masaha ya saa kumi na saa kumi nebyiri aho imodoka yerekezaga mu cyerekezo cya Kigali yataye umuhanda kubera kubura feri ikinjira mu gahanda gato igahita yahuranya mu nzu y’umuturage ikangiza byinshi aho n’abantu 3 bari bayirimo ubuzima bwabo bushobora kuhagendera kuko bakomeretse bikomeye.
Iyi modoka yari ipakiye ibyuma bishaje yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Rugarika, akagali ka Sheli mu mudugudu wa Kagangayire mu Isibo y’ Iterambere mu Karere ka Kamonyi aho umushoferi n’abandi bantu 2 yari atwaye bakomeretse cyane haba mu mutwe no ku maguru ariko umushoferi we akaba yagize n’ikibazo cyo mu nda kuko yabaye nk’ukubita inda kuri vola y’Imodoka.
Polisi ikorera mu Karere ka kamonyi yahageze ihita ihamagaza imbangukiragutabara aho yahise itwara abari bakomeretse kugira ngo bitabweho.
Nyir’iyi nzu yagonzwe n’imodoka akaba n’Umuyobozi w’isibo yavuze ko icyo ashimira Imana aruko mu nzu nta bana bari barimo.
Mu magambo make yagize ati:”Ndashimira Imana ko nta bana bari barimo naho ibindi ni ubusa”.
Bivugwa ko iyi modoka yabuze feri umushoferi akarwana nayo ikaza kumunanira igahita ijya muri ako kayira aho yagonze igiti kigacikamo kabiri ariko bikanga igakomeza aho yaje kugonga inzu ikinjiramo.
Iyi modoka ikaba yari ifite Plaque ya RAF 416S ikaba yari itwaye ibyuma bishaje aho bivugwa ko yaba yari ibijyanye kubigurisha i Rwamagana.