Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo, nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Iyi nka bayisanze mu kiraro cyayo mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi.
Amakuru y’ibanze agera ku IGIHE, ari na cyo dukesha iyi nkuru, avuga ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa Moya n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yavuze ko hataramenyekana abatemye iyo nka ariko ku bufatanye n’ubugenzacyaha bakaba batangiye iperereza.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye.
Yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bijyanye nayo.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.