Monday, September 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Karongi: Ikompanyi ya Ngali ikorana na RRA iravugwaho guhutaza no guhohotera abaturage

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/10/30
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu masoko atandukanye yo mu karere  ka Karongi, yeguriwe ikigo k’imisoro n’amahoro (RRA), mu magambo avunaguye, ikompanyi ya Ngali Campany Ltd kugira ngo ikusanye imisoro yo muri ayo masoko. Ubusanzwe umusoro ku nyungu utangwa n’abacuruzi, ariko abaturage bo muri aka karere bo baratabaza kubera abasoresha bahera ku nkoko y’umworozi n’utundi dutungo two mu rugo , mbese bakama n’ayo mu ihembe, aho gusoresha abacuruzi.

Aba baturage bavuga ko iyo umuntu ajyanye agatungo ku isoko, akabura umukiriya kubera impamvu zitandukanye, agomba gushaka amafaranga aza kwishyura kugira ngo asohore itungo rye mu isoko yari yarizanyemo bitaba ibyo bakarisigarana.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Aba ni bamwe mubari bajyanye inkwavu mu isoko rya Mukungu baganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune bari kumwe n’abari bajyanye  ingurube  muri iri soko rya Mukungu riherereye mu murenge wa Mutuntu, hanyuma ntibabona umukiriya kubera umugobe mubi.

Nk’uko babyivugira bari bumiriwe mu isoko babuze ayo bacira n’ayo bamira ngo kuko batari bafite amafaranga y’umusoro, kugira ngo basohore izi ngurube mu isoko.

Si aba gusa kuko bavuga ko usibye n’ingurune n’inkwavu, Inkoko cyangwa akandi gatungo Gato umuntu yoroye iyo akajyanye mu isoko baramusoresha.

Abaturage bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’abandi bose bireba kubatabara ngo kuko aba basoresha babaye ba rusahurira mu nduru, Kandi abaturage ntibabona aho babaza ikibazo cyabo, ngo kuko ibyo Biba abayobozi b’inzego z’ibanze barebera nyamara ntacyo babikoraho.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu Niragire Theophile we atangaza ko umuntu ugomba gusora, ari umucuruzi, kuko ariwe uba afite inyungu.

Uyu muyobozi Kandi yatangaje ko abahinzi bajyanye ibiribwa mu isoko kugira ngo baguremo ibindi biribwa cyangwase utundi bakeneye batagomba gusoreshwa. Yongeye ho ko n’umworozi ujyanye itungo ku isoko atagomba kurisorera, kuko umucuruzi uriguze ariwe urisorera.

Abajijwe niba ababikora, baba batabiganiriyeho n’ababakuriye, we yemeje ko ibyo ari ubujura bukabije, avuga ko Kandi, bagiye kubihagurukira kugira ngo ababyihishe inyuma bose bafatwe Kandi bahanwe, by’intangarugero.

Yaboneyeho Kandi gusaba abaturage kujya batunga agatoki ibisambo nk’ibyo byose bisahura abaturage.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.5k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In