Mu karere ka Karongi Umugore witwa Nyiranzihangana Julienne bamusanze mu mugozi yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye nyuma yo gushinja umugabo we ko amuca.
Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kur’uyu wa 23Gicurasi 2022 aho mu mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Bihumbe Umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi umugore yasanzwe yimanitse mu kagozi.
Biravugwa ko intandaro y’uru rupfu yaba aruko mu minsi yashize uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma naho umugabo agashinja umugore kujya mu kabari no gutindayo.
Umugabo wa Nyakwigendera ariwe Bakundukize Emmanuel, ngo niwe wabonye uyu murambo maze ahita atabaza inzego z’umutekano, n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Kugeza ubu ngo umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.
Abaturage bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugore Nyiranzihangana Julienne dore ko ngo nta mutima mubi bari basanzwe bamuzi ho.