Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama hari abagore bakomeje gushyira mu majwi umuyobozi w’Umudugudu akaba n’umugore mugenzi wabo kubasenyera abatwarira abagabo.
Nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru babitangaza ngo uyu witwa Grace Mukantabana akomeje kubabangamira no kubasenyera ingo kuko abatwarira abagabo.
Bavuga ko uyu muyobozi w’Umudugudu wa Rusera wo mu kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama arimo kubasenyera kandi ari umuyobozi bakaba basaba ko hagira igikorwa.
Aba bagore kandi bavuga ko uyu Mudugudu atakibana n’umugabo we, ibintu bavuga ko nabyo byaba biba intandaro yo gutwara no kwifuza no abagabo b’abandi.
Umwe mur’aba bagore yagize ati: “Akomeje kudusenyera, Amaze gutwara nka batatu, n’urugo rwe yararushenye”.
Undi mubyeyi nawe yavuze ko ubu Mudugudu yamutwariye Umugabo wari ukiri n’umusore.
Aho akomeza avuga ko aba bombi batorokanye bakajya kwibanira ahandi hatari muri ako gace, dore ko adaheruka no kugaragara muri uwo mudugudu asanzwe abereye umuyobozi.
Uyu Grace ashyirwa mu majwi yo gutwara abagabo b’abandi avuga ko ibyo bamuvugaho ari ibihuha.
Agira ati:”Ibyo abaturage bavuga ko nabatwaye abagabo ni ibihuha”.
Gusa ariko uyu mugore yemera ko amaze imyaka itanu atabana n’umugabo we nubwo avuga ko iyo atari impamvu yatuma bavuga ko abatwarira abagabo.
Ni mugihe umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Nyemazi John Bosco yavuze ko aba bagore bakwiye kuzana ibi birego mu nzego zibishinzwe ubundi hagakorwa iperereza, uyu mugore yahamwa n’ibi avugwaho akabihanirwa.