Urubyiruko rw’Abakobwa bakora ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Karere ka Kayonza barahamya ko bamaze kwiteza imbere babikesha kwitinyuka bagakora akazi ko gucukura amabuye y’Agaciro
YIHIMPUNDU Josiane ni umwe mur’uru rubyiruko, agira ati:”Ndasaba urubyiruko bagenzi bange ko bajya bitinyuka bagakora akazi kose keza kugira ngo biteze imbere aho gusabiriza cyangwa kwishora mu ngeso mbi”.
Avuga ko ubwo yinjiraga mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro benshi bamucaga intege bavuga ko atazagashobora ariko agahabwa imbaraga no kuba yarifuzaga kwiteza imbere kandi bitanyuze mu kwandavura ahubwo binyuze mu mirimo y’amaboko ye”.
Asaba urubyiruko bagenzi be kujya birinda uwabaca intege ahubwo bakavana amaboko mu mifuka bagakora bafite intego yo kwiteza imbere.
Asoza avuga ko amaze kwigurira amatungo magufi mu rugo ndetse akaba ateganya no kugura ikibanza akubakamo inzu yo kubamo we n’umuryango we dore ko nta n’ababyeyi bose afite kuko abana na Mama we n’abavandimwe babiri.
Uhagarariye RWINKWAVU Worflam Mining aho uyu mukobwa akora Eng. Elmogene TUYISHIMIRE agira ati:” ubu dufitemo abakobwa dukoresha kandi ubona akzi bagakora neza, ntibaraba benshi kuko usanga bagifite akantu ko kwitinya ariko buhoro buhoro bizagenda biza”.

Rwinkwavu worflam Mining ikorwamo n’Abagabo 200 n’abagore 20 bose bari hagati y’imyaka 16 na 30 aho umwe mur’aba ashobora guhembwa amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda ku kwezi.
Imibare dukesha Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yo mu mwaka wa 2022 igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo urubyiruko rusaga 942,370 aho mu Karere ka Kayonza kabarurwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 na 30 bangana na 120,691 abahungu ni 59,127 abakobwa ni 61,564 aho mur’aka Karere abafatira imiti igabanya ubukana bwa Sida ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu ari 654 hatarimo ababyeyi batwitse n’abonsa.