Imiryango 13 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muganza mu Kagali ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu w’Akarere ka Kayonza irasaba ubuyobozi bw’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.
Bamwe mur’aba baturage bavuga ko abatujwe muri uwo mudugudu ari abaturage batishoboye kandi bari mu za bukuru abandi bakaba bafite uburwayi budakira.
Bavuga ko ibibazo bafite ku isonga ari inzara bakomeje no kugira impungenge zo kwicwa nayo, kutagira ibiryamirwa bigatuma hari abaryama ku misambi banavuga ko babangamiwe nuko izi nzu nta muriro w’amashanyarazi urimo.
Aba baturage bavuga ko icyi kibazo cy’inzara cyatumye bamwe bava mu nzu bahawe bakajya gushakira imibereho ahandi.
Umwe mur’aba baturage witwa Mukamanzi Judith asaba ubuyobozi kuba bwabafasha cyangwa se bukabaha akazi mu mirimo izwi nka VIUP.
Ku ruhande rw’ubuyobozi Murekezi Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu yabwiye Bwiza ko aba baturage imibereho yabo izwi ndetse ko ngo bajya bafashwa. Agira ati:”Turabafasha mu mibereho yabo buri munsi naho ibyo kuba bakeneye amasambu yo guhinga, ubuyobozi bw’Akarere burabizi, baracyashakisha niba amasambu yaboneka, ntabwo wafasha umuntu byose ariko iby’ibanze turabibafasha”.
Nubwo uyu muyobozi avuga gutya ariko umwe mu baturage twavuganye avuga ko inkunga baheruka ari ibiribwa bahawe bakihagera nabyo bitamaze ukwezi kugeza na nubu bakaba nta kintu baheruka guhabwa.