Monday, September 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Kayonza – Byari ibyishimo ku bakobwa 510 bitabiriye ihuriro “GLOW Summit”

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/15
in AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW harimo abari muri GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo baturutse mu turere dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bagenda bahura nabyo aho batuye nuko babasha kubyigobotora.

Biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye abakobwa 510 baturutse mu karere ka Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo nuko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, biga amasomo ajyanye n’amoko atandukanye y’ihohoterwa inzira bizamo, uko babyirinda nuko bamenyesha inzego bireba mu gihe baba hari aho babibonye.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit” bigiye ku bakuru babo basoje amasomo mu myaka ibiri ishize, biciye mw’imurika bakoze ku bikorwa bagiye bakora aho batuye, harimo gusubiza abana bataye ishuri ku mashuri biciye mu buvugizi. Ndetse berekana imishinga itandukanye barigukora mu mwaka wa 2022 harimo uwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza uburenganzira bw’umukobwa ndetse no gukora ibikoresho by’isuku y’umukobwa mu gihe cy’imihango.

Umugenerwabikorwa wa GLOW Henriete

Umugenerwabikorwa wa GLOW Henriete witabiriye iri huriro yagaragaje byinshi yabashije gukura muri iri huriro harimo kuba hari  ubumenyi bwinshi yungutse ku bijyanye no kumenya kuvugira mu ruhame, gusobanukirwa ko afite uburenganzira bumwe nk’umuhungu n’amahohoterwa atandukanye yamenye yarasanzwe atazi. Yagize ati: ‘Kugeza ubu nta muntu wapfa kunshuka ngo ampohotere nceceke kuko namaze gusobanukirwa amahohoterwa ntarinzi ndetse menya nuko nakwikorera ubuvugizi biramutse bishatse kuba”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu Bwana Murekezi Claude aganiriza  abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit” yababwirije kurushaho kumenyana no gushyira hamwe kugira ngo babashe kurwanya ibibazo by’ingutu byugarije uduce batuyemo bakiri bato.

Ready for Reading ni umuryango utegamiye kuri reta ukorera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ufite ibikorwa bikubiyemo isomero ndetse n’ikigo cy’amaguhurwa, ukaba ubumbatiye ibikorwa bitandukanye birimo na gahunda z’abakobwa babarizwa muri gahunda za GLOW.

Global GLOW ni umuryango mpuzamahanga wita ku mwana w’umukobwa umwigisha uko yakwitwara ndetse akaba yagira uruhare runaka mu mpinduka nziza z’aho atuye.

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.5k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In