Ukuriye umusigiti wa Cyinzovu (Imam) mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwica ingurube y’umuturage yasanze ku musigiti ihazerera.
Ibi byabaye kur’uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2021 bibera mu Mudugudu w’Akinyenyeri mu Kagari ka Cyinzovu, mu Murenge wa Kabarondo.
Ingurube ni itungo rifatwa nk’iryavumwe muri Islam aho bamwe bavuga ko ribamo amadayimoni, ibi bikaba bishobora kuba ari byo byatumye iyi ngurube yicwa.
Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Akinyenyeri, avuga ko Imam yasanze iyi ngurube ikiri nto ku musigiti ngo akavuga ko haramu (Umuziro)yabateye.
Ngo yahise ayikubita arayica umuturage na we ahita atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze maze uyu wayishe bumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Imam yavuze ko atayishe abishaka ko ngo ahubwo yayicyahaga ku nzu y’Imana.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Imam uyobora uyu musigiti koko yishe iyi ngurube y’umuturage agashyikirizwa RIB.
Yagize ati:’’Abana bari bari gukora isuku mu kiraro cy’ingurube, ingurube imwe ikiri nto irasohoka ijya ku musigiti. Imam ayihasanze arayikubita irapfa umuturage atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu buraza bumushyikiriza RIB.’’
Imamu ngo yavuze ko ingurube yayikubise inkoni eshatu afite uburakari.Uyu muyobozi yavuze ko hari kurebwa uburyo babumvikanisha akishyura umuturage amafaranga ahwanye n’ingurube ye.
kugeza ubu Imam akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.