Urubyiruko rubarizwa muri Company y’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri RWINKWAVU Worflam Mining mu Karere ka Kayonza ruravuga ko ruhangayikishijwe no kuba ubwiyongere bwa Sida bushobora kuba bwinshi kuko ngo bategerezwa agakingirizo aho bakorera.
Iyo uganiriye n’urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kompany y’Ubucukuzi yitwa RWINKWAVU Worflam Mining yo mu Karere ka KAYONZA bakubwira ko bagorwa no kubona agakingirizo bakaba bafite impungenge ko byazatuma bamwe muri bo bagorwa no kwirinda icyorezo cya SIDA.
HAFASHIMANA J. de la Paix avuga ko urubyiruko ruhura n’ibigeragezo byinshi bishobora gutuma rwandura Sida agasaba ko bakwegerezwa udukingirizo hafi.

Agira ati:”Urabona hano tubona amafaranga menshi, hari igihe nyabona kubera n’ibigeragezo byinshi ugasanga ngiye kuyanywera bityo nkaba nakwanduriramo Sida”.
Hafashimana akomeza agira ati:”Iyo nshatse gukemura ikibazo nkoresha agakingirizo ariko hari abadashobora kwibuka kugakoresha, hano udukingirizo badutangaga mbere ariko ubu haciyemo amezi 5 ntibakituzana ”.
Asoza agira ati:”Turasaba ko bakongera bakajya batuzanira udukingirizo hano kandi tukatubonera igihe kuko hari igihe ujya no muri Boutique ukakabura, byadufasha kurushaho”.
YIHIMPUNDU Josiane nawe agira ati:”Ndasaba urubyiruko bagenzi bange ko bajya banyura ku Bajyanama b’ubuzima bakabaha udukingirizo aho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko hano dukorera, utwo dukingirizo ntatwo babona kuko nta tuhaba”.

Asoza agira ati:” Nge hano mpamaze igihe cy’amezi 7 ariko kuva nahagera nta dukingirizo ndabona, hano uramutse uhuye n’ikibazo ugakenera gukora imibonano mpuzabitsina ushobora kwandura, icyifuzo natanga nukudukorera ubuvugizi hano hakaba isanduku umuntu yajya agafatamo kuko hari abo bitera isoni kujya kukagura muri boutique cyangwa kujya kugafata mu bajyanama b’ubuzima bikaba byatuma bandura”.
Uhagarariye RWINKWAVU Worflam Mining Eng. Elmogene TUYISHIMIRE agira ati:” Udukingirizo turatangwa ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu, abaganga bajya bashishikariza abantu kujya kudufata, natwe tubishishikariza abakozi, oya hano ntabwo bajya batuhazana ubwo udukeneye ajya ku Kigo nderabuzima”.

Asoza agira ati:”Hano abakozi bakorera ibihumbi magana atandatu kun kwezi, ni amafaranga menshi ashobora gutuma rwishora mu busambanyi, Icyo nasaba nuko ubwo bukingirizo bwaza bakabwegerezwa ariko na none hakabaho umwanya wo kuganiriza abantu bakibutswa ko ari ngombwa kwirinda”.
NTAWIRINGIRA Anastase Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu akaba anabarizwa muri Serivisi yo kwita ku babana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida agira ati:” Icyo tutarakora nugufata udukingirizo ngo tuduhereze abantu bo mu bucukuzi bw’Amabuye ariko ahandi buri gace(site) kaba gafite umuntu ugahagarariye ku buryo abashatse udukingirizo ariho badusanga”.

Uyu muyobozi avuga ko bahura n’imbogamizi zo kuba hari aho bashyira udukingirizo tukitwarirwa n’abana bajya kutubangamo umupira ariko yizeza ko bagiye gushaka uburyo abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro nabo bakwegerezwa udukingirizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza NYEMAZI John Bosco avuga ko ikibazo cy’udukingirizo tutaboneka neza bagiye kugenzura bakareba uko cyakemuka.

Agira ati:”Udukingirizo tutaboneka neza, simbizi uko byaba byagenze ariko cyaba ari ikibazo dushobora kugenzura neza tukamenya icyo aricyo ariko icyo tuzi nuko ziriya serivisi zo gufasha urubyiruko kwirinda Sida nko kubaha udukingirizo zirahari ariko ingamba zirakomeje”.
Rwinkwavu worflam Mining ikorwamo n’Abagabo 200 n’abagore 20 bose bari hagati y’imyaka 16 na 30 aho umwe mur’aba ashobora guhembwa amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda ku kwezi.
Imibare dukesha Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yo mu mwaka wa 2022 igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo urubyiruko rusaga 942,370 aho mu Karere ka Kayonza kabarurwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 na 30 bangana na 120,691 abahungu ni 59,127 abakobwa ni 61,564 aho mur’aka Karere abafatira imiti igabanya ubukana bwa Sida ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu ari 654 hatarimo ababyeyi batwitse n’abonsa.
Ni inkuru mwateguriwe na Ibendera.com ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakora inkuru zo kurwanya Sida mu Rwanda ABASIRWA.
