Mu karere ka Kayonza, Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu itorero rya“Four Square Church”, wari umaze amezi umunani yatse abaturage amafaranga kugira ngo abashyire mu mushinga wa compassion ntabikore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranweho amafaranga asanga miliyoni 25 z’u Rwanda yabatse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare uherereye mu Karere ka Kayonza bwashyikirije RIB sitasiyo ya Ndego, Uyu mugabo kur’uyu wa Gatatu akaba akurikiranweho kwaka abaturage amafaranga asaga miliyoni 25 Frw, buri muturage akaba yaramucaga ibihumbi 100 Frw amwizeza kumushyira muri compassion izarihirira abana babo amashuri.
Gatanazi Longin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko abaturage 250 baturuka mu mirenge ya Kabare, Murama na Mwiri bamurega kubahuguza amafaranga ababeshya kubashyirira abana muri compassion.
Gatanazi agira ati: “Ni umupasiteri wo mu itorero ryitwa Four Square Church ishami rya Kabare, yatse abaturage ibihumbi 100 Frw akabizeza ko azabashyira mu mushinga wa compassion uzafasha abana babo, ubu dufite urutonde rw’abaturage 250 bose bavuga ko bagiye bamuha ayo mafaranga.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uyu mupasiteri afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ndego, akaba yasabye abaturage kwirinda abantu nk’aba babaka amafaranga bavuga ko bifuza kubafasha, yabasabye kandi kujya bagana ubuyobozi bakabugisha inama mbere yo gufata umwanzuro ku gikorwa kibasaba amafaranga nkayo.