Umukinnyi wa Filime Nyarwanda uzwi nka Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri Bamenya yibarutse abana batatu b’impanga.
Kecapu yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 abyara abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.
Uyu mubyeyi wabyariye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yaba we ndetse n’abana be bameze neza ndetse bari kwitabwaho n’abaganga.
Kecapu yibarutse nyuma y’igihe akoze ubukwe n’umugabo we Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022.
Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara bivugwa ko yatangiye gukina cinema kuva kera aho yakinnye muri filime zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu, Bamenya n’izindi ….