Bamwe mu bagore bo mu karere ka Muranga gaherereye rwagati muri Kenya bari gushaka ku bwinshi abagabo bashobora kwishyura ngo babatere inda, aho umugabo wujuje ibisabwa yishyurwa ibihumbi 300 by’amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 2.5 Frw.
Ikinyamakuru cyitwa NTV Kenya dukesha iyi nkuru gitangaza ko bamwe mu bagore bahisemo kuyoboka inzira yo kwishyura amafaranga bayaha abagabo kugira ngo babatere inda.
Ibi byaje nyuma yo kubona ko hari abagabo bubaka ingo bagamije gutesha umutwe abagore babo bityo abagore basanga icyiza ari ukubyara umwana ukiberaho wigenga nk’umugore.
Muri iki gikorwa abagabo bashakishwa ni abafite hagati y’imyaka 20 na 40, bafite imyitwarire myiza kandi b’abahanga, akaba aribo bishyurwa aya mafaranga bagatera inda aba bagore.
Ikindi kintu kigenderwaho mu guhitamo aba bagabo ngo ushaka aya mafaranga agomba kuba ari umugabo utari inzobe cyane cyangwa ngo yirabure cyane, kandi akaba ari muremure.
Umwe mu bagore batanze amakuru kur’icyi gikorwa yagize ati:“Ikintu twitaho cyane ni isura ngo abana bacu bazaze basa neza, abo bagabo bagomba kuba ari abahanga kugira ngo n’abana bazitware neza mu mashuri.”
Umugabo kandi ngo wiyemeje gukora iki gikorwa agomba kwishyurwa abanje kubisinyira kandi akemera gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ibyo byarangira akishyurwa.
Iyo ikizamini bagitsinze, basinyishwa ikindi cyemezo, aho bsabwa kwemera ko nibamara kwishyurwa bazahita baca umubano n’uwo mugore babyaranye kandi ko nta kindi bazaza kubaza nyuma.
Iyo ibi birangiye rero umugabo ahita yishyurwa ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya nukuvuga asaga miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.