William Ruto niwe wegukanye umwanya wo kuyobora kenya aho akaimara gutangazwa mu ijambo rye avuze ko ashimira Imana n’abanyakenya kuba baragaragaje ukwihangana mu gutegereza ibivuye mu matora.
Agira ati:”Ndashimira Imana kuba yadushoboje gukora aya matora, mur’aya matora nta mfabusa nimwe twagize, abaturage ba kenya mwese mwatsinze”.
Agura ati:”Turashimira abafatanyabikorwa bacu mur’aya matora cyane cyane abihaye Imana, ndizera ntashidikanya ko amasengesho yanyu yageze ku Mana”.
Ndashimira Mugenzi wanjye Railla Odinga kuba yarafatanyije nange mu matota, nzakorera abanyakenya mwese kandi mwese abanyakenya mwarakoze, nzashyira mu bikorwa inshingano zanyu zose. Ndabizeza ko nzakorera mu muryo kandi nzakorana n’abatavuga rumwe natwe nicyo nizeza abanyakenya. Yasoje ashimira Perezida warusanzweho ariwe Uhuru KENYATTA aho yagize ati:”Ndashimira cyane kandi my boss Uhuru Kenyatta twakoranye mu myaka 10 ishize, ndabizeza ko ntazasubiza inyuma igihugu aho yari akigejeje ahubwo nzakomerezaho yari agejeje mu kugiteza imbere no kugikorera, nta mwanya wo gusubira inyuma ahubwo turaremba imbere kandi nta mwanya wo kureba inyuma dufite”.
Yitwa William Samoei Arap Ruto ni umunyapolitiki wo muri Kenya wakoraga nka Visi Perezida wa Kenya kuva mu mwaka wa 2013.
Ruto akaba abaye Presida nyuma yaho yari umukandida wa mu ishyaka rya UDA mu matora . Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka 2013, Ruto yatorewe kuba Visi Perezida ari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Ruto akaba abaye Presida wa 5 w’igihugu cya kenya cyabonye ubwigenge kuwa 12 Ukuboza1963.