Nyuma y’uko muri Kenya haraye hatangajwe Perezida mushya ariwe William Ruto, Umukozi wa komisiyo ishinzwe amatora (IEBC) witwa Daniel Mbolu Musyoka wari waburiwe irengero yabonetse yapfuye ahitwa i Kajiado.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, abapolisi bakomoka i Loitoktok, mu ntara ya Kajiado y’Amajyepfo bamenyeshejwe ko hari umurambo w’umugabo wabonetse mu ishyamba.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi ya Loitok, Kipruto Ruto, ngo umurambo wa Bwana Mbolu wamenywe na bashiki be Mary Mwikali na Ann Mboya mu buruhukiro bwa Loitokitok.
Bwana Ruto ati: “Bashiki be bombi nibo bamenye umurambo we ubwo wari uryamye mu bitaro by’intara ya Loitoktok, dutegereje telefoni iva ku cyicaro gikuru cya polisi kugira ngo tumenye niba tujyana umurambo mu buruhukiro bw’Umujyi cyangwa uguma hano.”
Bwana Musyoka w’imyaka 53 yakoraga nk’ushinzwe amatora muri Nairobi ho mu gihugu cya Kenya.
Bwana Ruto akomeza avuga ko umurambo w’uyu mugabo watoraguwe n’abashumba hakiri kare ku wa mbere mu ishyamba rya Kilombero.
Igitangazamakuru cyitwa kenyans.co.ke gitangaza ko umurambo w’uyu mugabo wajugunywe ahantu hazwiho gutabwa abantu bishwe.
Mbere gato yuko Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya atangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’iguhugu mushya, yavuze ko bitari byoroshye kugera ku mwanzuro kuko babiri mu bagize ibiro bye bakubiswe bagakomeretswa ndetse umwe mu bagize Akabama k’amatora yatawe muri yombi mu buryo yeruye ko atazi ikibyihishe inyuma.
Nyuma yo gutangaza ko William Ruto ari we watsinze amatora ku majwi 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48%,bamwe mu banya Kenya ntibishimye ndetse byitezwe ko umutekano ushobora kuba muke muri iki gihugu.

