Ubu hirya no hino yaba muri Kenya n’ahandi hari gukwirakwizwa amashusho y’umugabo wihaye gusabiriza ku muhanda kandi adafite ubumuga akaza guhura n’ibibazo byo gukubitwa inkoni nyinshi
Uyu mugabo ngo yihinduye umuntu ufite ubumuga bw’ingingo maze akajya yicara mu kagare k’abamugaye akigira nk’umugaye,ndetse akajya asabiriza.
Uyu mugabo icyakora yaje guhura n’uruva gusenya kuko ubwo bamuvumburaga bamukoreye ibintu bidasanzwe kuko bamuhondaguye kugeza hafi kumwica.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangaye cyane nyuma yo kubona videwo y’umuntu usabiriza avuga ko yamugaye kugira ngo abone amafaranga
Mbere yuko amayeri ye agaragara, yakambikaga mu mihanda irimo abantu benshi i Mombasa yicaye mu kagare k’abamugaye maze agasabiriza rubanda nabo si ukumugirira impuhwe bakamufasha.
Gusa uyu mugabo ubwo bamwe mu baturage bamenyaga ko atamugaye baje kumufata baramukubita ndetse bamutegeka kuva mu kagare yari yicayemo maze kubera inkoni nyinshi uyu mugabo aba muzima arirukanka.
Gusa abazi uyu muturage ndetse ari nabo bamuvumbuye bavuga ko ngo uyu mugabo ibi yaba yabitewe n’ubukene.