Muri ‘weekend’ abanyakenya benshi batangajwe n’inkuru y’umugore w’imyaka 92 wahoze ari indwanyi iharanira ubwigenge wogoshwe umusatsi na Mama Ngina Kenyatta kuwa gatandatu.
Muthoni Wa Kirima azwi cyane nk’umurwanyi w’umutwe wa Mau Mau warwanaga n’abakoloni b’abongereza baharanira ubwigenge bwa Kenya.
Uyu mukecuru nyuma yo kubona ubwigenge ntiyigeze yogosha imisatsi ye.
Imisatsi myinshi kandi miremire yari mu byarangaga aba barwanyi babaga mu mashyamba, nyuma yo kugera ku bwigenge, kogosha iyo misatsi ni kimwe mu byo benshi muri bo bahise bakora nk’ikimenyetso cyo kwishimira ubwigenge.
Muthoni Wa Kirima yamaze imyaka irindwi mu ishyamba, amateka ye avugwa ko abandi bagore bashyirwaga mu mutwe w’intasi za Mau Mau cyangwa abagemura ibiryo mu ishyamba.
Muthoni yari mu bagore bacye cyane barwanaga imbere ku rugamba, aho yavanye ipeti rya Field Marshal.
Mama Ngina Kenyatta yari inshuti ye muri ibyo bihe kandi babanye mu ishyamba banafunganwa muri gereza nkuru ya Kamiti, nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga.
Mu myaka ya vuba nibwo Muthoni wa Kirima yabwiye ikinyamakuru K24 cyo muri Kenya ko yarahiye ko atazogosha umusatsi we “kenya itarigenga by’ukuri”.
Mu muhango wo kumwogosha iyi misatsi wabereye mu rugo rwe mu ntara ya Nyeri hagati mu gihugu, Muthoni yavuze ko yogoshe imisatsi ye kuko “ibyifuzo bye nk’umurwanyi w’ubwigenge leta yabigezeho”.
Gusa ntiyavuze ibyo byifuzo ibyo ari byo, nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga.
Mama Ngina Kenyatta, wabaye umugore wa Perezida wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta, akaba na nyina wa Perezida uriho ariwe Uhuru Kenyatta, yavuze ko atewe ishema no kogosha imisatsi by’uyu mukecuru.
Amaze kogosha iyi misatsi yari ifite uburebure buri hafi ya metero 2, Mama Ngina yayizingiye mu ibendera rya Kenya, avuga ko izabikwa mu nzu ndangamurage.
Muthoni wa Kirima amaze kogoshwa yasabye Kenya kurangwa n’ubumwe n’amahoro ku bayituye.
Aba-Mau Mau barwaniye ubwigenge bwa Kenya kuva mu mwaka w’1952 kugeza muw’ 1960, bari biganjemo cyane abo mu bwoko bw’aba Kikuyu bafashijwe n’andi moko nk’aba Meru n’ayandi,…..
Kenya yabonye ubwigenge mu mwaka w’1963 uyu Mukecuru Muthoni wa Kirima akaba ari mu barwanyi b’aba Mau Mau bacye barwanye urwo rugamba kandi bakaba bakiriho aho bivugwa ko iyi misatsi yari imaze imyaka 70 ku mutwe we.