Amashusho akomeje kunyuranyuranamo hirya no hino ku mbugankoranyambaga agaragaza umukobwa waguye mu kantu ubwo yatungurirwaga muri supa market akambikwa impeta bitunguranye n’umusore yihebeye.
Aya mafoto yagiye ahagaragara binyuze ku rubuga rwa Tictoc yerekana uburyo umusore wo muri Kenya yahisemo gutungura umukunzi we akamwambikira impeta mu isoko ,aho bari bagiye guhahira ibintu binyuranye.
Uyu musore akaba yateye ivi maze asaba umukunzi we kuzamubera umugore mu gihe abantu bari bahugiye mu gikorwa cyo guhaha mu isoko ryarimo abantu batari bake ndetse yemwe ngo n’uyu mukobwa nta kanunu k’icyi gikorwa yari afite.
Uyu musore ngo yamaze umwanya apfukamye kuko umukobwa yarari kwishyura ibyo baguze kuri comptoire atabonye ibyo umusore arimo maze ubwo umukobwa yahindukiraga amera nk’uguye mu kantu.
Nyuma y’igihe runaka, umukobwa yaje guhindukira abona umugabo we apfukamye afite impeta mu ntoki, aribwo yatangaye cyane agahita yemerera uwo yihebeye kuzamubera umufasha.
Igitangaje ariko ngo nuko abandi bakiriya bakomeje guhaha nkaho nta cyabaye.