Ishuri rya Garuka TVET School ryatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo yabo ajyanye n’imyuga bakaba bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Inezayabo Fabrice wize ibijyanye no kudoda avuga ko yahoze afite ubuzima bugoye kuko mbere yari yarabuze icyizere cy’ubuzima ariko ubu akaba avuga ko agiye kubikoresha kandi akaba yizeye kuzatera imbere.
Agira ati:”Nize amashuri abanza ndayarangiza ninjira mu ayisumbuye ngeze mu mwaka wa gatatu sinagira amahirwe yo gukomeza nuko ubuzima bumbera bubi ariko nza kugira amahirwe ku makuru nahawe n’umuvandimwe, ambwira ko muri Garuka TVET School bigisha imyuga kandi ku buntu nuko mpita mpaza banyigisha kukoda kandi nabyize mbikunze akaba ari nayo mpamvu bampaye iyi seritificat.
Asoza avuga ko nyuma yo gusoza amasomo ye agiye gukora ibijyanye n’imideri (fishion) hanyuma kandi akaba yizeye ko bizamuteza imbere kuko afite ubumenyi kandi ngo naho azajya agira imbogamizi azajya yifashisha abayobozi ba Garuka TVET School bamugire inama, yibutsa kandi urubyiruko n’abandi bahitamo kujya mu biyobyabwenge cyangwa mu zindi ngeso mbi ko babireka bakagana Garuka TVET School ikabafasha kwigarurira icyizere cy’ubuzima.
Ni ibintu ahurizaho na Umuhoza Valentine wahoze afite ubuzima bubi aho yari ameze nk’umwana wo mu muhanda akaza kwiishwa na Garuka TVET School ubu akaba amaze kwiteza imbere.
Agira ati:” Narangije amashuri yisumbuye mbura akazi mbaho nabi cyane hahandi nari mbayeho nk’umwana wo mu muhanda ariko mu mwaka wa 2016 nza guhura n’umubyeyi Lydia duhurira ku rusengero turaganira abaona ububabare bwange, icyo gihe nari mfite umwana umwe nuko aranyakira banyigisha guteka kandi nigira ubuntu”.
Agira ati:”Narabyize ndabimenya ndetse ngira n’amahirwe yo kubona akazi ko gukora mu bijyanye no gukora imigati, nerekanye ceritifica bahita bampa akazi, ubu maze kwiteza imbere kuko naguze ikibanza kandi nanaguze ifuru yange yo gukora imigati, ubu niteje imbere njye n’umuryango wange kandi byose mbikesha Garuka TVET School”.
Umuyobozi wa Garuka TVET School NYIRAHABIYAMBERE Lydia avuga ko iki kigo bagishinze bafite intego yo gusana imitima y’abana bo mu muhanda n’abari barabyaye inda zitateganyijwe bari bamaze kwitakariza icyizere.
Agira ati:” Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi wasangaga ibibazo by’abana bo mu muhanda n’ababyaye inda zitateganyijwe ari byinshi, twahereye ku bo natwe twareraga mu rugo dutangira kubigisha ariko ubona ko byari bigoye kuko nta baterankunga twari dufite ariko twarageragezaga kuko twatangiye igitekerezo turi abamama 10 bamwe baza kujya hanze ariko abandi twarakomezanyije”.
Akomeza avuga ko kuva ishuri ryatangira mu mwaka w’2000 kugeza ubu bamaze kwigisha abarenga 1000 barimo abana bahoze baba mu muhanda, abana babyaye inda zitateguwe n’abandi bantu banyuranye wasangaga baritakarije icyize kubera kubaho mu buzima bubi.
Asoza avuga ko intego yabo aruko u Rwanda rugira umuryango uahmye kandi buri muntu wese witakarije icyize akongera akakigira kubera ko mu gihe umuntu agihumeka umwuka aba ashobora no kugera ku iterambere.
Umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyarurama, BIZIHIWE Eugene washimiye ubuyobozi bwa GARUKA TVET School ku gikorwa cy’urukundo bakoze ndetse asaba n’abandi kwigira ku rugero rwabo bakagira umutima wo gufasha.
Agira ati:” Byankoze ku mutima kuko gahunda yabo urabona ko bagamije kugarurira icyizere umuntu wari waragitakaje, turabashimira ariko tunasaba abandi gutera ikirenge mu cyabo”.
Akomeza agira ati:”Iki kigo cyazanye iterambere ku Kagali no ku gihugu cyose kuko ikibazo cy’Abana bo mu muhanda ni ikibazo cya twese, ikindi niba umuntu yize aha yarangiza akajya gukora urumva ni iterambere, ndasaba abandi bantu kugira umutima wa kimuntu, nkunda kuvuga ko ubuzima ari ishuri, niba warahiriwe n’ubuzima ntukirengagize abandi.”.
Asoza avuga ko abantu bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo aturukamo bene ibyo bibazo byo kujya kuba mu muhanda cyangwa kwitakariza icyizere.
Garuka TVET School ni ikigo cyigisha imyuga irimo kudoda, gusudira, guteka n’ibindi, bakaba biga mu mezi 3 amezi 6 kugeza ku mwaka 1,iki kigo kikaba giherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama mu Kagali ka Nyarurama aho kimaze gutanga uburezi ku bantu bose hamwe basaga 1000.



