Inclusive Light World Nursery School ku bufatanye na Family of Hope Ministries bazanye ku nshuro ya Kabiri “URI UW’AGACIRO CONFERENCE” igitaramo kizaba gifite Insanganyamatsiko igira iti:” Icyampa Databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe”iboneka mu 2Abami 5:3″.
Ni Igiterane ngaruka mwaka giha umwanya abadufasha imirimo yo mu rugo (Abakozi ) gukurikirana inyigisho zo kwita ku nshingano zabo, kwisuzuma no guhindura aho bitagenze neza.
Muri iki giterane aba bakozi bazahabwa umwanya wo Kuramya no guhimbaza Imana , bari Kumwe n’imiryango bakorera ndetse bakazasoza bagirana umusangiro.
Kur’uyu wa 25 Kamena 2023 nibwo icyi gitaramo giteganyijwe aho intandaro yacyo yaturutse ku iyerekwa ryagizwe na Pastor Alexis SINDAYIGAYA arisangira n’abantu benshi kuko igihe babonaga hirya no hino huzuye ibibazo mu ngo biterwa n’imicungire itari ihagaze neza y’abo bafatanyabikorwa .
Mu kiganiro yagiranye na ibendera.com Pastor Alexis SINDAYIGAYA yavuze ko kuva batangira izi gahunda bagiye babona umwanya wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe bitera ingaruka zitandukanye zirimo izigera ku miryango, harimo abana ndetse n’imibanire ku miryango, ubujura, ubugizi bwa nabi, ubwicanyi, amarozi n’izindi ngaruka zigera kuri aba bakozi nko kubahohotera,
guterwa inda zidateganyijwe, gukubitwa, kwamburwa amafaranga bakoreye n’izindi,….

Aha Pastor Alexis SINDAYIGAYA agira ati: “Nibyo koko buri ruhande rushobora kugerwaho n’ingaruka zirimo nko gukubitwa, kwamburwa, guhohotera abana cyangwa abagize umuryango n’izindi ngaruka zitandukanye,…..”
Akomeza avuga ko mur’iki gitaramo ntawe uhezwa kuko abantu bose bakitabira bakaramya bakanahimbaza Imana bari hamwe ndetse bakiga ijambo ry’Imana.
Pastor Alexis akomeza avuga ko kuri iyi nshuro bizaba abakarusho kuko ngo hateganyijwe abakozi b’Imana bakomeye bazataramira abantu barimo abahanzi nka Nelson Mucyo, umuhanzi waririmbye Ifi yawe ntawuzayiroba, Athanase, Claude Bigiriherezo, aba Mc beza, abacuranzi n’amakorali atandukanye, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye amatorero n’amadini n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.
Iki giterane kizaba kur’iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023 saa munani zuzuye (2PM) ku cyicaro cy’Ishuri mu Karere ka Kicukiro, i Nyanza-Kicukiro aho bita kuri ADEPR i Kalembure.
Clement H. Bagemahe