Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo ahazwi nka Rwandex Imodoka ihiye mu buryo butunguranye, Abantu bakomeje kwibaza byinshi ku kintu cyaba cyatumye iyi modoka ishya.
Mu masaha yo kur’icyi gicamunsi kuwa kane tariki ya 27 Mutarama 2022 nibwo imodoka ihiriye ahazwi nka Rwandex hakaba hakomeje kwibazwa icyabaye nyirabayazama w’ishya ry’iyi modoka.
Ni imodoka yari iri mu muhanda bigaragara ko nta kibazo kigaragarira amaso yari ifite gusa ubwo yari itegereje ko ihabwa akanya ngo ikomeze urugendo kubera ko yari ihagaze gato, nibwo yatangiye gushya irakongoka.
Abari aho iyo modoka yahiriye batangarije Ibendera.com ko bagiye kubona bakabona itangiye gushya, imyotsi iba myinshi maze polisi itangira kwigizayo abantu.
Abari bahari bavuga ko kubera kwigizwayo batabashije kumenya niba uwaruyitwaye yayivuyemo ari muzima gusa bakavuga ko yari imodoka yo mu bwoko bwa Benz. Polisi ishinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda ikaba kugeza ubu ntacyo iratangaza ku gushya kw’iyi modoka.