Abaturage bo mu kagali ka GATARE mu Murenge wa Niboye batashye inyubako igezweho y’ibiro by’akagali kabo ikaba yuzuye itwaye amafaranga 58 866 715 aho banahise batangiza igikorwa cyo kubaka umuhanda wa metero 800 uzuzura mu myaka 2 utwaye asaga miliyoni 20
Cyubahiro Eugene uwarukuriye komiye yo kubaka iyi nzu avuga ko mbere ubuyobozi bw’akagali bwakoreraga mu manegeka akaba ariyo mpamvu bifuye kuva mu manegeka bakajya muri etaje.
Agira ati:” Abaturage twagize igitekerezo cyo kwiyubakira inzu nziza kuko mbere ntaho ubuyobozi bwari bufite bukorera ibintu byagatuma abaturage badahabwa serivisi nziza kuko bakoreraga mu manegeka nuko barasaba bati twubake ibiro bikwiye bigeretse, ni aho igitekerezo cyavuye.
Naho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Gatare Madame Sinai Jeanne d’Arc avuga ko bishimishije kuba abaturage ku bushake n’ubushobozi n’umurava wo gukunda igihugu biyujurije inyubako nziza.
Agira ati:” ni igipimo kigaragaza aho abaturage bageze mu kwiyubaka, iki ni ikimenyetso cy’urugero rwiza ruzira agahato, nibakomeze bubahirize inama nziza z’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame”.
Asoza avuga ko Ibanga ryabafashije kugera kur’icyi gikorwa ari ubufatanye bw’inzego n’abafatanyabikorwa, aho agira ati:” Udafite amafranga aba afite inama kandi byose iyo bihuye biruzuzanya”.
Ku ruhande rwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye Madame Jeanne d’Arc MUREBWAYIRE ni umunsi w’umunezero n’ibyishimo, turishimira ibyegezweho uruhare 100% by’abaturage, umuhigo wa mbere ugezweho ariko twatangiye undi wo kubaka umuhanda nawo uzagirwamo uruhare n’abaturage, ni ubushake bwabo. Bagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye niyo myumvire bafite. Turabashimira ni ibintu byiza.
Ubutumwa n’ubw’ishimwe, turabashimira gukomeza kandi n’abahandi bazaze kutwigiraho mu bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wari umushyitsi mukuru ari nawe wafunguye ku mugaragaro iyi nyubako y’Akagali ka Gatare akanatangiza ku mugaragaro uyu muhanda avuga ko icyi gikorwa cyiza gikwiriye kurenga akagali, kikagera no mu bandi baturarwanda
Agira ati:” Umujyi wa Kigali ufite utugali 161 twose dufite intego yo kwiyubakira aho bazajya bakorera heza, mu Kagali ka Gatare bakaba baje ku isonga”.
Akomeza agira ati:”arbitrage bumvise kwihutisha iterambere, hamwe baranadusiga twebwe kuko baricara bagakora ibikorwa by’iterambere bagakora ibikorwa by’imihanda n’ibindi”.
Asoza ahamagarira aka Kagali gukwiza uyu muco mwiza w’ubufatanye no kwiteza imbere bikarenga Umurenge wa Niboye, bikarenga akarere ka Kicukiro ndetse n’umujyi bikagera no ku bandi banyarwanda.
Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali ari kumwe n’abandi bayobozi barimo umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ikaba ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 58 866 715 y’u Rwanda ikaba imaze imyaka umunani bitewe n’ibindi bikorwa byakozwe birimo kubakira abatishoboye ndetse bakaba barakozwe mu nkokora n’icyorezo cya covid 19 kuko yari iteganyijwe kuzura mu gihe cy’imyaka ibiri”.
Ikaba yuzuye ku ruhare rwa 86,6% rw’abaturage bishyize hamwe bakigabanyamo amatsinda anyuranye aho bahise banatangiza igikorwa cyo kubaka umuhanda uzatwara akayabo k’amafranga miliyoni 27 ureshya na metero 800 mu gihe cy’amaezi abiri kugeza ubu bakaba bafite amafranga ari hagati ya miliyoni 18 na 19 bakizera ko rwiyemezamirimo azajya kuwurangiza andi mafranga nayo yarabonetse.




