Umusore ufite imyaka 22 y’amavuko wo mu Karere ka Kicukiro yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo yararanaga n’indaya ituye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge nyuma akaza kubura ubwishyu byatumye ifatira ipantaro na telefone ye.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’amahoro mu Kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022.
Abaturage bo muri aka gace babwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko ifatirwa rya telefone n’imyenda by’uyu musore byatewe n’uko yabuze ibihumbi 5 Frw yo kwishyura iyo ndaya bari bararanye.
Umuturage witwa Uwayo Kevin yagize ati:’’Yararanye n’indaya ikuze cyane abura amafaranga yo kuyishyura nk’uko bari bumvikanye, nibwo yafashe imyenda ye na telefone maze itangira kumusohora, umusore ahita atabaza”.
Undi witwa Bizimana Daniel, yagize ati:’’Ni abasore bajya kugura indaya badafite amafaranga, na we ni uko, yagiye akora ibyo akora arangije iramwishyuza atangira kuzana ibya mama wararaye maze ifatira ipantaro, umupira na telefone”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yavuze ko iyo ndaya yaje gusubiza imyenda uwo musore.
Yagize ati:’’Amakuru ni impamo, ni umusore muto wagiranye ikibazo n’indaya kubera ko atari yayishyuye nyuma nibwo umuhungu yabitumenyesheje ko babimutwaye’’.
Yongeyeho ko nyuma y’aho bamenye aya makuru iyi ndaya yasubije uwo musore imyenda ye ariko ntiyamuha telefone.
Uyu muyobozi nta kindi yatangaje kirebana no kuba uyu musore yakurikiranwaho kuba yagiye kwiha akabyizi adafite ubwishyu.