Tuyishime François w’imyaka 28 wo mu Karere ka Kicukiro, yafatanwe amafaranga y’u Rwanda 118,000 y’amahimbano.
Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe Umuturage witwa Tuyishime François Mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza mu mudugudu wa Rebero
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera yavuze ko Tuyishime yafashwe biturutse ku mukuru y’umuntu yari agiye guha ariya mafaranga.
Yagize ati:’’Polisi yakiriye amakuru ko hari umukozi w’ikigo cy’itumanaho ubitsa,ubikuza akanoherereza abantu amafaranga wari ugiye kwamburwa na Tuyishime amuhaye amafaranga y’amahimbano’’.
Yabanje kumuha inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu ahwanye n’amafaranga ibihumbi 10. Polisi ikimara kumenya aya mukuru yahise ishakisha Tuyishime.
SSP Masozera yakomeje avuga ko Tuyishime amaze gufatwa bamusatse mu mifuka y’imyenda ye bagasangamo izindi noti mpimbano zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 108.
Harimo ibihumbi 95 by’inoti za 5000 na 13000 y’inoti z’igihumbi.
Tuyishime avuga ko ayo mafaranga y’amahimbano yayahawe n’umuntu bari bamaze kugura telefoni.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro yakanguriye abantu kwirinda amafaranga y’amahimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.
Tuyishime yahise afatwa akaba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe kugira ngo hatangire iperereza.
Mu gihe uyu yaramuka ahamijwe n’urukiko ibi byaha akaba ashobora guhanwa n’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese uzana cyangwa ukwiza amafaranga y’amiganano mu Rwanda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).