Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum Kibido yongeye kugaruka gutaramira abanyarwanda nyuma y’imyaka 4 atahakandagiza ikirenge.
Kidumu yageze i Kigali ku mugoroba wo kur’uyu wa gatatu akaba ategerejwe mu gitaramo cyiswe Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.
Uyu muhanzi yasabye abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi gusenyera umugozi umwe .

Akigera i Kigali yatangaje ko azaha abanyarwanda umuziki w’umwimerere ndetse avuga ko atigeze ahakana ko atazagaruka mu Rwanda ko ahubwo yabitewe n’uko ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi ariko ubu akaba avuga ko yishimira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.