Mu murenge wa Gitega, mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’abakobwa bane bivugwa ko bateye umugabo bamuzaniye abana babyaranye na we, ndetse bikaza kurangira bateye amahane ku buryo budasanzwe.
Aba bakobwa bari basinze aho bavugaga ururimi rutava mu kanwa, haba mu kinyarwanda no mu cyongereza aho batukanaga cyane ndetse bakaba banatukaga umunyamakuru bavuga ko batamuha amakuru ashaka.
Abaturanyi b’uyu mugabo wari wazaniwe abana nibo bemezaga ko nta kindi cyari cyazanye abo bakobwa atari uko bari bazaniye uwo mugabo abana babyaranye nawe, ndetse ngo bbakaba bifuzaga indezo.
Bivugwa ko bari inshuti na nyiri urwo rugo usanzwe ufite umugore n’abana gusa akaba n’abo bakobwa yarabateye inda .
Nk’uko tubikesha isano TV ikorera kuri youtube ngo ibi byabaye mu mpera z’icyi cyumweru turimo gusoza bikabera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega.