Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Kigali: Abamotari bariye karungu, barasaba Perezida Kagame kubakiza abo bita ibisambo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/02/22
in NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bazwi nk’abamotari bakorera mu mugi wa kigali baratabaza Perezida Kagame kubera ibyo bita ibisambo ngo bakaba bakomeje kubiba bitwaje za cooperative zabo

Nyuma y’aho abamotari bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Kigali bamagana uburyo
mubazi zibangamiye imikorere yabo ndetse bigafata indi sura, ubu noneho baratabaza Perezida
Kagame ngo abakize abo bita ibisambo bakuriye Koperetive zabo.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Mu byumweru bibiri bishize twaganiriye na bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali
batugaragariza agahinda bafite ku buryo bayobowemo budakwiye ndetse bakomeza bashinja
ubuyobozi bw’amakoperative ko bubananiza cyane ndetse ko ntacyo bubamariye ndetse bavuga
ko imisanzu batanga buri kwezi itabagarukira uretse amafaranga 1500 bishyurirwa mu Kigega
cy’ubwizigame cya Ejo Heza ariko bagakomeza bavuga ko nabyo badafite gihamya
yabyo.

Umwe mu bamotari twaganiriye utashatse ko dutangaza amazina ye uba muri Koperative
iherereye mu murenge wa Bumbogo yadutangarije uburyo amafaranga batanga buri kwezi
ntacyo baba bayatezeho, yagize ati:” Buri kwezi dutanga amafaranga 5000 ariko abatuyobora
nibo bayakoresha twe nta nyungu kuyatanga bidufitiye, ntaho bitaniye no kuyajugunya mu
byobo by’imyanda, rwose mutuvuganire bariya bayobozi bakurweho.”

Yakomeje avuga ko imyaka ibaye ibiri nta nama bakora ngo bagaragarizwe icyo amafaranga
batanga akora nk’uko muri za koperative zindi haba Inteko Rusange bakagaragariza
abanyamuryango ishusho y’umutungo wabo.

Abandi bamotari twavuganye nabo batubwiye ko aba bayobozi bigometse ndetse ko manda zabo
zarangiye ariko bakaba baranze kuvaho bitwaza COVID-19 bakavuga ko hatakorwa amatora bityo bakikorera ibyo
bishakiye birimo gucunga umutungo wabo nabi, kwigwizaho ubutunzi n’ibindi,…..

Mu kumenya ikibyihishe inyuma twegereye umwe mu bayobora koperative y’aba Motari yitwa
DUFATANYE MOTAR GASABO ikorera mu murenge wa Bumbogo Patrice Mutete atubwira
ko amafaranga abamotari batanga acunzwe neza nta kibazo, avuga ko mu bamotari barenga 7000 imisanzu yabo yishyura ibiro, abasekirite ndetse n’abakozi kandi mu biro bye twasanze abikoreramo wenyine ndetse bikaba ari n’ibiro bitiyubashye ndetse nta bikoresho birimo.

Mu magambo make yagize ati:” Abamotari baba bari kudusebya amafaranga yabo acunzwe neza.”

Yanakomeje atubwira ko hari ibikorwa bikomeye bakorera abamotari ariko biba biri mu
magambo gusa nta kibyemeza nk’uko abamotari babidusobanuriye gusa yavuze ko Ejo Heza
bayibishyurira neza ariko andi asigaye wakwibaza icyo akora bikayoberana ikindi ngo hari
n’umusanzu shingiro batanga nko kuba umwe mu bagize koperative nayo abamotari bavuga ko agendera ubusa.

Mu bamotari bakorera amakoperative atandukanye akorera muri Mujyi wa Kigali bavuga ko
basaba ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwakwinjira mu kibazo cyabo kuko izindi nzego
zikuriye ama koperative ngo ntacyo bakora aha bakaba batunze agatoki Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative (RCA).

Ikibazo cya mubazi cyateje impagarara kandi cyizwe n’ubuyobozi bw’aya makoperative
Kuya 13 Mutarama 2022 abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo,
baparika moto ahantu hamwe, ahandi bagenda bavuza amahoni basaba ubuyobozi kubatega
amatwi bukabakemurira ibibazo, aha bashyize mu majwi abayobozi b’amakoperative cyane
cyane Impuzamashyirahamwe yayo FERWACOTAMO iyobowe n’uwitwa NGARAMBE
Daniel bavuga ko bakoranaga inama n’inzego za Leta ariko ntibarebe inyungu abamotari
bazakuramo, ndetse ubwo twaganiraga n’uyu muyobozi yagize ati:” Buri gihe iyo ibintu
bigitangira birumvikana ko hari abadahita babyumva, ariko mu minsi mike ndakubwiye abamotari bacu bazishimira cyane iyi Mubazi kuko izabungura aho kubahombya nk’uko hari
bamwe bagishidikanya.”

Yakomeje avuga ko ari igikoresho kizanaca akajagari ariko nyuma y’aho abamotari biraye mu
mihanda byagaragaye koko ko bari mu kuri uyu mushinga wa mubazi utiganywe ubushishozi.

Aha kandi twanavuganye n’umuyobozi wa Koperative ikorera mu murenge wa Kimisagara
KOTRAMO IKIZERE ariwe Nkurunziza Charles nawe yunga mu rya NGARAMBE Daniel
agaragaza ko mubazi ari gahunda nziza aho yavuze adashidikanya ko ibyo ubuyobozi
bw’igihugu bwabakoreye bukabashyiriraho kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya
Mubazi  nta kabuza bazakora neza kandi bakabona ubwizigame butubutse.

Abamotari bavuga ko abayobozi babo aribo bari babifitemo inyungu gusa kuko n’abagenda kuri
moto twaganiriye bavugaga ko izi Mubazi batazemera ahubwo zibabarisha nabi.

Abamotari bo mu Rwanda bagiye bahura n’imbogamizi nyinshi aho bakunze kuvuga ko
batishimiye amafaranga bacibwa y’ubwishingizi, imisanzu ndetse n’andi bacibwa ku ruhande
adasobanutse.

Nkurunziza Charles Umuyobozi wa Koperative KOTRAMO IKIZERE ikorera mu Murenge wa Kimisagara
NGARAMBE Daniel Uyobora koperative y’abamotari yitwa FERWACOTAMO

Yaditswe na NTIBANYURWA Christophe 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In